KWIGA

Iyo umaze kwishyura amahugurwa kuri sobanuka.com yemejwe, wayiga mu buryo bukurikira

1. Winjira muri konti yawe ukanze kuri buto ya “INJIRA“, ugashyiramo username/email na password byawe ugakanda LOGIN¬†( Wemerewe kwinjira muri konti yawe ahantu hamwe ku nshuro, ntabwo wankwinjiriramo ahantu harenze hamwe. )

2. Wagera muri konti yawe ukajya kuri profile yawe ukanze kuri buto ya “Profile” hejuru, ikakugeza muri profile yawe.

3. Uhita ubona amahugurwa uba wariyandikishijeho yose, ugakanda kuyo wifuza kwiga uwo munsi.

4. Yafunguka ugakanda kuri buto ya “CURRICULUM” ukareba amasomo yose ari muri ayo mahugurwa ugakanda kw’isomo ushaka kwiga.

5. Buri somo ufunguye iyo urangije kuryiga uhita ukanda kuri buto iri ahahera ya “COMPLETE LESSON” kugirango bigufashe kumenya aho uzatangirira ubutaha ugarutse kuri ayo mahugurwa. Isomo rikurikiraho rihita ryizana ako kanya ugikanda “COMPLETE“, ariko riramutse ritaje wareba ahanditse “Next” hasi, ugakanda kw’isomo rikurikiraho ugakomeza kwihugura kugeza usoje. Udakanze COMPLETE LESSON ntiwabasha kubona certificate mu nyuma.

6. Iyo urangije kwiga isomo ry’uwo munsi uhita ukanda kuri “SOHOKA” hejuru, ugasohoka muri konti yawe, kuko uyirekeyemo ugakenera kuza kuyikoresha ahandi ntiwabasha kuyinjiramo wayisizemo, kuko konti igomba gukora ahantu hamwe ku nshuro. Bityo jya urinda konti yawe uyicunge wigengesereye kugirango itabura, ukabura amahugurwa yawe yose.

IBYAGUFASHA MU KWIGA

FORUM: Hejuru ya buri mahugurwa haba hariho forum(uruganiriro) rwo abiyandikishije kuri ayo mahugurwa bose bashobora kuganiriraho, bakanabarizamo ibibazo bagasubizwa, n’ibindi bifuza kuvugaho byerekeye ayo mahugurwa. Abiyandikishije kuri ayo mahugurwa nibo bonyine babasha kubona urwo ruganiriro n’ibirimo byose. Ndetse ushobora no gushyira comment kuri buri somo urangije kwiga ukwaryo.

IMYITOZO: Amahugurwa agiye arimo imyitozo na activities ugenda ukora mu rwego rwo gupima ubumenyi umaze kwakira mu masomo uba warangije kwiga.

PROGRESS: Ushobora kureba aho ugeze wiga wifashishije “progress bar” iri hejuru ya buri mahugurwa ikwereka aho ugeze wiga ayo mahugurwa n’ibisigaye ngo uyarangize. Iyo progress bar ibara ikurikije amasomo wagiye ukandaho “COMPLETE LESSON” yose, ikayagereranya n’asigaye ngo usoze, iyo utakaze COMPLETE ibara nkaho iryo somo utararirangiza.

HD: Guhindura karite(quality) ya videwo na audio y’isomo uriho ushobora gukanda ahanditse HD kuri player hasi ubundi ukihitiramo karite ya videwo ushaka, uko irushaho kuba nini niko igaragara neza ikanakenera bundles za interineti nyinshi, naho intoya ntigaragara neza ariko ntikeneye bundles za interineti nyinshi ngo ikore(wanagabanya karite ya videwo igihe uri kuri interineti igenda buhoro kugirango videwo itagenda yihagarika).

IYO URANGIJE KWIGA

Iyo urangije kwiga uhita ubona buto ya “FINISH COURSE” hejuru y’amahugurwa, ukayikandaho kugirango uhabwe seritifika(Ariko iyo buto ntishobora kuza utakanze COMPLETE LESSON ku masomo yose.), ikindi gihe uzagarukira kuri ayo mahugurwa uzajya uhita ubonaho buto ya “VIEW CERTIFICATE” ikwereka seritifika yawe kuri ayo mahugurwa, ndetse wanayisanga muri sekisiyo ya “Certificates” kuri profile yawe. Iyo uyifunguye ushobora kuyicapa ukanze “Print” cg ugahitamo kuyibika kuri mudasobwa.

ICYITONDERWA: Amazina wagize Display Name niyo aza yanditse kuri seritifika yawe.

FEEDBACK

Urangije kwiga, cg se amahugurwa uyagejeje hagati ushobora kutubwira uko ubyumva ukanze kuri section ya “REVIEWS“, ubundi ugatanga ubuhamya bw’uko ayo mahugurwa ameze.

Hari ikindi mwifuza kubaza mwakanda hano mukatubaza