IBIBAZO BIBAZWA KENSHI

Ibisubizo by'Ibibazo bikunze kubazwa

Kwishyura

Kugirango wiyandikishe ku mahugurwa bigusaba kuba uri muri konte yawe ya sobanuka.com, iyo utayifite urabanza ukiyandikisha kuri buto iri hejuru ya IYANDIKISHE, naho usanzwe uyifitemo ubanza kwinjiramo ukanze kuri INJIRA.

  1. Iyo umaze kwinjira muri konte yawe rero uhita ureba amahugurwa wifuza ukayakandaho (kw’izina ryayo).
  2. Yafunguka ukareba ibiyerekeye byose na Curriculum; wasanga uyifuza ugakanda kuri BUY THIS COURSE
  3. Ubundi ukuzuza ibyo uhita usabwa; nk’amazina na nimero n’ibindi. (N’iyo ufite kode y’igabanyirizwa uyishyiramo ukanze kuri “Coupon: Click here to enter your code“)
  4. Ahahera ugahitamo uburyo bwo kwishyura wifuza(Money Transfer, Cash cyangwa Paypal n’ibindi), maze ugakanda kuri buto ya PLACE ORDER ukarangiza kwishyura ukoresheje ubwo buryo.
  5. Amafaranga akitugeraho order yawe ihita  yemezwa ugahita ugira access kuri ayo mahugurwa muri konte yawe ako kanya ugatangira kwiga.

Ushobora kutwishyura ukoresheje

  • Tigo Cash
  • MTN Mobile Money
  • Airtel Money
  • Bank Transfer
  • Paypal
  • Skrill
  • Credit/Debit Cards
  • CASH

Kanda ku mahugurwa wifuza, ubundi ukande BUY THIS COURSE ugere aho wishyurira, urahita ubona ahantu handitse “Have a coupon? Click here to enter your code” ukandeho uhite uhabwa umwanya wo kwandikamo kode y’igabanyirizwa(coupon), uyandikemo ubundi ukande buto ya APPLY COUPON , amafaranga arahita agabanuka nk’uko iyo kode yabigennye, abe ariyo wishyura.

Ushobora kohereza amafaranga mu buryo uba wahisemo kwishyura utanga order, cg se ukayazana kuri office yacu iyo wahisemo kwishyura na CASH.

Tugira amahugurwa atandukanye, bityo rero ibiciro biba bitandukanye kuri buri mahugurwa. Wishyura amafaranga ahwanye nayaciwe ku mahugurwa uba wifuza kwiga yose.

Amahugurwa

Amahugurwa uyigira ku rubuga rwacu rwa sobanuka.com wifashishije interineti n’ibikoresho byikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone, tablet n’ibindi wakoresha ujya kuri interineti.

Jya ku mahugurwa yose uhitemo icyo ushaka kwihuguramo, maze usome ibikerekeye byose nk’amasaha bizagusaba, icyo uzakuramo, ururimi ayo mahugurwa arimo, n’ibindi bitandukanye, numara gufata umwanzuro uhitemo ayo mahugurwa utangire wige kugeza urangije.

Amahugurwa menshi ari kuri uru rubuga aguha ubumenyi ngiro, ariko hari nandi amwe n’amwe uhabwa seritifika ukimara kurangiza kuyiga.

Igihe umara wiga kigenwa nawe, uwiga arekera kwiga ari uko arangije. Bitewe na gahunda zawe ushobora kwiga ukarangiza mu cyumweru kimwe, ibyumweru bibiri, ukwezi cg kunarenga, biterwa na gahunda wiha ku giti cyawe.

Kwiyandikisha ku rubuga ujya kuri buto yitwa IYANDIKISHE iri hejuru, ubundi ukuzuzamo imyirondoro yawe mu buryo bukurikira:

  • username: ushyiramo akajambo uzajya winjiriramo (urugero: john )
  • Email: ushyiramo imeyili yawe
  • Password: ushyiramo ijambobanga uzajya winjiriraho
  • Repeat Password: usubiramo password
  • First Name: ushyiraho izina rya mbere
  • Last Name: ushyiraho izina rya kabiri
  • Display name publicly as: ushyiraho izina riza kuri seritifika zawe.

Ubundi ugahita ukanda kuri buto ya SIGN UP

 

ikindi gihe ushaka kwinjira muri konte yawe ukanda buto ya INJIRA, ugashyiramo username na password yawe gusa ugahita ugera muri konte yawe.

Wabuze Igisubizo?