Skrill ni uburyo bukunda gukoreshwa mu kwishyura no kohererezanya amafaranga kuri interineti ku biciro bito, cyane cyane ku mbuga za betting, n’imbuga z’imikino, ariko no ku mbuga z’ubucuruzi nka ebay.com n’izindi irakoreshwa mu kwishyura ibicuruzwa n’amaserivise atandukanye aho yemerwa.
Muri aya mahugurwa urasangamo uburyo wafunguza skrill, n’uburyo bwo kuyikoresha neza mu kwakira no kohereza amafaranga, ndetse unamenye uburyo washyira amafaranga kuri konti yawe ya skrill, n’uburyo wayakuraho igihe uyakeneye, n’ibindi byinshi byerekeye skrill.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo.
ABO RYAGENEWE
Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
ICYO UZAKURAMO
Uzarangiza iri somo Wabasha ibi bikurikira:
- -Kohereza Amafaranga kuri skrill
- -Kwakira Amafaranaga kuri skrill
- -Kubitsa cg Gushyira amafaranga kuri skrill
- -Uburyo butandukanye bwo gushyira amafaranga kuri skrill
- -Kubikuza amafaranga kuri skrill
- -Uhabwa seritifika iyo urangije kuryiga.
- -N’ibindi……
Course Features
- Lectures 12
- Quizzes 1
- Duration 1 hour
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 18
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Skrill
Gusobanukirwa uko Skrill ikoreshwa mu kwishyurwa no kwishyura amafaranga kuri interineti, ndetse n'uburyo butandukanye wayabikuzaho, n'ibindi biyerekeye.