Muri aya mahugurwa ya Professional Web design with wordpress, uzasangamo ubumenyi bwo Gukora urubuga rwose wifuza nta makode ukoresheje kandi mu gihe gito. Tugusobanurira web design tubivuye imuzi ku buryo uyumva neza; Intego ni ukuguha ubumenyingiro ku buryo urangiza aya mahugurwa uhita utangira gukora uwo murimo ako kanya ntacyo wikanga, ugatangira gukora imbuga zo kuri interineti ukazirangiza mu gihe kitarenze icyumweru cg bibiri, kandi ku mafaranga wifuza yose hagati ya 150,000Rwf na Miliyoni 5.
Urangiza isomo rya nyuma ufite urubuga wikoreye ubwawe rwuzuye, kuko kuri buri ntambwe tugenda tukwereka ibyo gukora wongera mu rubuga kuva rutangiye kugeza rurangiye. Uzarangiza aya mahugurwa wakora imbuga z’amakuru nka bbc.com, imbuga z’ubucuruzi nka amazon.com, imbuga z’umurimo nka upwork.com, imbuga z’ubunyamuryango cg memberships, imbuga za companies zose zibaho, imbuga z’abantu ku giti cyabo nka portfolios cg blogs, n’izindi zose watekereza, kandi zikaba ari imbuga nziza ziri professional. Ugenda uhura na Quiz zipima niba ibyo wize wabyumvise, hamwe na Tasks zo gukora zigufasha gushyira mu bikorwa ibyo urangije kwiga, ndetse ukanarangiza ukoze projet yawe bwite wihitiramo, ku buryo urangiza wifitiye ikizere.
Uzanasangamo n’ikoranabuhanga ryose rikoreshwa muri website, nko guhostinga cg gushyira urubuga online, uko amazina y’urubuga(domain name) atangwa n’uko akoreshwa, gucunga umutekano w’urubuga, kubungabunga urubuga(Web Maintenance), n’ibindi byinshi; Ndetse tunakwereka n’uburyo bunoze wakoramo uwo mwuga wa web design, n’aho wahera ubona abakiriya bo gukorera.
UZARANGIZA UZI IBI BIKURIKIRA:
- Gukora website yose ushatse mu gihe gito
- Agaciro ka Web Design muri rusange
- Gushyira urubuga kuri interineti (Hosting)
- Guhuza izina ry’urubuga(domain name) na Hosting Server
- Kurinda umutekano w’urubuga (Web security)
- Kubungabunga urubuga (Web Maintenance)
- Ikoranabuhanga ritandukanye rikoreshwa muri web design.
- Kwihutisha imbuga ngo zifunguke vuba.
- Gupima umubare w’abasuye urubuga
- Uburyo bwo gukoramo website kuri gahunda inoze.
- Aho wakura abakiriya n’uburyo bwo gukoramo.
- Gukora inyandiko zitandukanye za Business (Contracts, RFP, Proposals, Invoice, etc… )
- N’ibindi…
INYUNGU ZO KURYIGA
- Uhabwamo ibikoresho [Tools] bitandukanye byo gukora imbuga zo kuri interineti ku buntu.
- Riteguye mu rurimi wumva neza bikoroheye.
- Wigira gukora umurimo, atari ukubona amanota.
- Usangamo inama zigufasha kubona umurimo byoroshye.
- Usangamo sample zitandukanye zigufasha guheraho ukora umurimo (urugero: sample contracts, proposals, invoices,Templates etc… ).
- Urangiza ufite urubuga rwawe wikoreye.
- Tukwereka aho wakura Hosting y’ubuntu y’urubuga rwawe rwa mbere.
- Tuguha ibiraka bitandukanye bya web design iyo urangije kwiga neza.
- Wakwihangiramo imirimo itandukanye ikwinjiriza amafaranga.
- Amahugurwa wayageraho igihe cyose, kandi ibyo utumvise neza usubira inyuma ukiyibutsa cg ukanabaza.
- Uhabwa seritifika iyo urangije amahugurwa.
ABO RYAGENEWE
Aya mahugurwa yagenewe abantu abo aribo bose bifuza kumenya kwikorera website nziza, yaba ari website yawe ushaka gukora, cg usanzwe uyifite ushaka kumenya kuyibungabunga, cg ushaka kubyiga ngo ubigire umwuga, uwo ariwe wese yatangira kuyiga akarangiza azi kwikorera website niyo ataba yarize I.T na gato, ateguye mu buryo bworoheye abantu bo mu ngeri zose kumva ntanumwe uhejwe.
UKO WARYIGA
Kuko aya mahugurwa ateguye mu Kinyarwanda bigusaba kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. Kandi wayigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse niyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
Course Features
- Lectures 121
- Quizzes 18
- Duration 60 Hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 67
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Intangiriro
Aha urasangamo incamake y'ibiri muri aya mahugurwa, n'ibyerekeye umwuga wa web design muri rusange
-
Kwensitara
Hano urigamo ibyo ukeneye kwensitara ngo utangire gukora website, n'uburyo butandukanye bwo kubyesitaramo.
-
Ibyibanze
Aha urasangamo iby'ibanze mw'ikoreshwa rya wordpress
-
Post
Hano urigamo imikorere n'imikoreshereze ya post muri wordpress mu buryo bwimbitse.
- Post ni iki?
- Gukora Post
- Ingeri za Post
- Tags
- Kubaka Post
- Amahitamo ya Publish
- Gukoresha Links
- Gukoresha Media Elements
- Featured Image
- Incamake
- Embed
- Screen Options
- Umwanditsi – author
- Post Discussions
- Kugenga Comments
- Amoko ya Post
- Revisions
- Amahitamo y’urutonde rwa Post
- Umusozo kuri Post
- Quiz kuri Post
- Task2: Gukora post
-
Amashusho
Aha urasangamo uburyo wakoresha amashusho atandukanye muri wordpress, n'uburyo wordpress iyagenga.
-
Amapaji
Aha urigamo imikoreshereze ya paje z'urubuga.
-
Imigaragarire
Aha urigamo uko wagena imigaragarire itandukanye ku rubuga, nuburyo wapanga ibintu ku rubuga.
-
Uducomekwa
Uha urasangamo imikoreshereze y'uducomekwa mu buryo bwimbitse, kugirango umenye uko wakongera ubushobozi urubuga.
-
Igenamiterere
Hano uranyura mw'igenamiterere ya wordpress yose.
-
Sliders
Hano uriga uko bakora sliders cg amashusho ahindurana, ndetse nuko wayashyira ku rubuga.
-
Kubaka Paji
Hano urigamo iyubakwa ry'amapaji y'urubuga mu buryo bwimbitse, ndetse n'uburyo butandukanye wakubakamo paje y'urubuga.
-
Amafishi
Aha urasangamo uburyo wakora amafishi atandukanye ku rubuga.
-
Ubucuruzi
Hano harimo uburyo washyira ukanagenga shop ku rubuga urwo arirwo rwose.
-
Ubunyamuryango
Aha urasangamo uburyo washyira ubunyamuryango ku rubuga, ku buryo wemerera abanyamuryango b'urubuga gusura content zigiye zitandukanye ku rubuga bitewe n'ubushobozi buri umwe aba afite.
-
Ibarura
Aha urasangamo uburyo bwo gupima imibare yerekeye abasuye urubuga, n'inshuro barusura, naho baturuka.
-
Uducomekwa tw'ingenzi
Hano harimo ingero z'uducomekwa tw'ingenzi muri wordpress.
-
Gushyira urubuga kuri Interineti
Aha urigamo uko wakura urubuga wakoreye kuri mudasobwa ukarushyira kuri interineti rukagera kw'isi hose, n'ikoranabuhanga ritandukanye rikoreshwamo.
-
Kubungabunga Urubuga
Hano urerekwa ibikorwa by'ingenzi byo kubungabunga urubuga, n'uburyo bwo kubikoramo.
-
Umusozo
Uyu ni umusozo w'amahugurwa, urasangamo uburyo wakoramo akazi, ndetse naho wakomereza ukirangiza aya mahugurwa.
-
KABANDANA EDWARD
ibyo nakuye muri iri somo nuko naribonye
iri somo rya web design with wordpress nabonye ryoroshya gukora urubuga kurusha uko nabikekaga maze kuryiga rero ndabona umurimo ubonetse kd ntavunitse nkoresha ama code yampfataga umwanya. -
Janvier HABAKWIZERA
Wao Finaly mbashije kwikorera website!.
Iri somo ni ryiza cyane, nari mfite amatsiko yo kumenya uko website ikorwa ariko byose nabisanzemo kubury ngiye kujya nanjye nkora izabandi.