Paypal nibwo buryo bukunze gukoreshwa cyane mu kwishyura ibicuruzwa n’amaserivise kuri interineti kurusha ubundi buryo bwose bwo kuri interineti, hafi imbuga zose zitanga amaserivise n’ibicuruzwa kuri interineti usanga zemera kwakira amafaranga hifashishijwe uburyo bwo kwishyura bwa paypal, bityo rero kumenya gukoresha ubu buryo wishyura cg wishyurwa kuri interineti ni ingenzi cyane mu rwego rwo kugufasha kwihahira amaserivise n’ibicuruzwa kuri interineti bikoroheye, ndetse ukanabasha gutanga serivise ku rubuga rwawe cg ahandi aho ariho hose kuri interineti ukaba wakwishyurwa ako kanya.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo. Mu kwerekana ihererekanya ry’amafaranga, twohererezanya amafaranga kuri interineti kuri konti zitandukanye bya nyabyo kugirango uwiga arusheho kubisobanukirwa neza. Ugenda uhura n’isuzumabumenyi kubyo wize zigufasha gupima niba koko wasobanukiwe ibyo warangije kwiga.
Ndetse turangiza tunabaha inama z’ibyo mwakoresha ubu bumenyi, ku buryo urangiza kwiga uhita ubona ahantu hatandukanye ho kubibyariza umusaruro.
ABO RYAGENEWE
Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
ICYO UZAKURAMO
Uzarangiza iri somo Wabasha ibi bikurikira:
- -Guhaha no gucuruza ibyo ushaka ku masoko mpuzamahanga yemera paypal nka ebay.com
- -Guhaha serivise zose wifuza kw’isi ziri kuri interineti, aho bemera paypal
- -Gukora akazi no gutanga akazi kuri interineti
- -Koherezanya no kwakira amafaranga kuri interineti mu buryo bwa Paypal
- -Gusobanukirwa amaterime akoreshwa muri Paypal
- -Uzi Bimwe mubyo wakora kuri interinti ukunguka cyane.
- -Uhabwa seritifika iyo urangije kuryiga wakoresha aho ikenewe.
- -N’ibindi byinshi cyane…..
INYUNGU ZO KURYIGA
- -Ushobora kwihahira ibyo ushaka kw’isi hose ku biciro biri hasi
- -Ntutakaza umwanya mu guhaha kuko ibyo ukeneye ubihaha uri no mu kandi kazi
- -Serivise zirihutishwa kandi ziba zoroshye gutangwa no kwakirwa.
- -ubasha kugera kucyo wifuza cyose kw’isi hose, yaba serivise cg ibicuruzwa
- -Serivise ziratangwa amasaha 24 ku yandi!
- -Ushobora kugura igihe cyose, aho waba uri hose, waba uryamye, waba uri kurya, n’ahandi hose ushatse
- -Byorohera abacuruzi kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi, kw’isi hose.
- -Byorohereza abantu bafite impano kubona icyo gukora bagakorera amafaranga kw’isi hose
- -Byorohereza abantu koherezanya amafaranga aho baba bari hose kw’isi Kandi akagerayo ako kanya
- -Uhabwa seritifika wakoresha usaba akazi
- -Wakwihangiramo imirimo itandukanye ugasezerera ku bushomeri.
- -N’ibindi byinshi cyane.
Course Features
- Lectures 21
- Quizzes 1
- Duration 2 hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 21
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Paypal
Gusobanukirwa neza uko paypal ikoreshwa mu buryo bwimbitse, wishyura cg wishyuza kuri interineti; Wohereza, ukakira, ndetse ukanabikuzaho amafaranga yawe, n'ibindi byinshi biyerekeye.
- Ibirimo – Paypal
- Paypal
- Impamvu wakoresha paypal
- Gufungura Konti ya Paypal
- Kwemeza imeyili ya Konti
- Ibigize Paypal
- Gushyiramo amakarita na Banki
- Kohereza no kwakira amafaranga
- Gusaba Amafaranga
- Ibiciro
- Kubikuza Amafaranga
- Kubikuza na MPESA
- Lisiti y’ibyakozwe
- Ibyerekeye Transaction
- Gusubizwa Amafaranga
- Ubwishyu Buhoraho
- Gukemura Ibibazo
- Gukoresha Konti imwe muri benshi
- Buto zo kwakira amafaranga
- Paypal kuri Telefone
- Gufunga Konti
- Umwitozo kuri Paypal
-
KABANDANA EDWARD
Finally
Nifuzaga kumenya uko paypal ikora, iri somo riteguye neza cyane ubu ndabona ndi kubyumva pe!