Payoneer ni uburyo bwo kwishyura no kwishyurwa kuri interineti buguha amahirwe yo kwakira amafaranga ava muri kompanyi cg ku baturage bo ku migabane yo hanze, nko muri amerika, mu burayi n’ahandi. Uhabwa konti muri banki yo muri amerika akaba ariyo uzajya wakiriraho ukanohererezaho amafaranga n’abantu bo hanze, kandi ukaba wanayakuraho aho waba uri hose kw’isi wifashishije ikarita ya Payoneer MasterCard uhabwa.
Muri aya mahugurwa urigamo uko wafunguza konti ya payoneer, uko washyiraho ukanakuraho amafaranga, uko watumiza ikarita ya payoneer mastercard, uko wakwishyurirwaho n’ibindi byinshi bitandukanye byerekeye Payoneer.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo.
ABO RYAGENEWE
Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
ICYO UZAKURAMO
Uzarangiza aya mahugurwa Wabasha ibi bikurikira:
- -Kwishyuza amafaranga kw’isi hose wifashishije Payoneer
- -Kwakira Amafaranga kuri Payoneer
- -Gushyira Amafaranga kuri Payoneer
- -Koherereza abandi amafaranga kuri payoneer
- -Kwishyura kuri payoneer
- -Gukoresha Banki yo muri Amerika
- -Gukora akazi no gutanga akazi kuri interineti
- -Uhabwa seritifika iyo urangije kuryiga wakoresha aho ikenewe.
- -N’ibindi byinshi cyane…..
INYUNGU ZO KURYIGA
- -Ushobora kwihahira ibyo ushaka kw’isi hose ku biciro biri hasi
- -Serivise zirihutishwa kandi ziba zoroshye gutangwa no kwakirwa.
- -Serivise ziratangwa amasaha 24 ku yandi!
- -Byorohera abacuruzi kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi, kw’isi hose.
- -Byorohereza abantu bafite impano kubona icyo gukora bagakorera amafaranga kw’isi hose
- -Byorohereza abakeneye serivise kuba bazishyura kuri interineti ako kanya.
- -Byorohereza abantu koherezanya amafaranga aho baba bari hose kw’isi Kandi akagerayo ako kanya
- -Uhabwa seritifika.
- -Byagufasha kwihangiramo imirimo itandukanye ugasezerera ku bushomeri.
- -N’ibindi byinshi cyane.
Course Features
- Lectures 15
- Quizzes 1
- Duration 1:30 hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 18
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Payoneer
Kumenya uko watumiza ikarita ya payoneer, ugakoresha konti ya banki yo muri amerika wishyuza ukakira amafaranga wibereye aho uri, ukishyirira amafaranga kuri payoneer, n'ibindi byinshi byerekeye payoneer.
- Ibirimo – Payoneer
- Payoneer
- Impamvu zo gukoresha Payoneer
- Gutumiza ikarita ya Payoneer
- Kwakira ikarita ya Payoneer
- Ibigize konti ya Payoneer
- Konti ya Banki yo muri Amerika
- Guhindura PIN na Password
- Kugura na Payoneer
- Kwakira amafaranga
- Kubikuza amafaranga kuri ATM
- Kwishyiriraho Amafaranga
- Lisiti y’ibyakozwe kuri payoneer
- Ibiciro
- Komisiyo ya 25$
- Umwitozo kuri Payoneer