Abantu benshi usanga nta kazi bagira(cyangwa bagira akazi gacye), kandi akazi bashoboye gukora kaba kabategereje kuri interineti, Iki ni igihe cyo kwiga uburyo wakoresha umwanya wawe wuzuza konte ya banki yawe, Kuko kuri ubu igihe ni amafaranga, nurangiza aya mahugurwa ntuzongera gutakaza igihe cyawe ukundi.
Amahugurwa ya Freelancing ateguye mu Kinyarwanda amara iminsi 7. Akwigisha uburyo wahora ufite akazi wifashishije interineti, buri munsi wakira isomo rimwe mu gihe cy’iminsi irindwi. Isomo rikurikira uzajya uribona ku munsi ukurikiraho mw’isaha wiyandikishirijeho kuri aya mahugurwa.
Aya mahugurwa yagenewe abantu bose bakeneye kongera amafaranga binjiza, bakaba bagira n’umwanya upfa ubusa rimwe na rimwe kandi bafite impano zitandukanye zabinjiriza amafaranga: nko kuba babasha kwandika inkuru, gukora ubushakashatsi(research), gusemura indimi, gukora za website, gukora graphics n’ibindi byinshi bitandukanye.
Aho waba uri hose wakora aka kazi, waba uri umunyeshuri ariko ubasha kugera kuri interineti, waba uri umukozi usanzwe ufite akazi ariko ugira umwanya munini wakoramo n’ibindi, waba uri rwiyemezamurimo ushaka kongera umusaruro wa Business yawe, waba nta kazi ugira ariko ufite ibyo ushoboye gukora, mbese ntanumwe uhejwe keretse abadafite ubushobozi bwo kugera kuri interineti gusa. Nurangiza uzicuza impamvu utabimenye kera kuko ubu uba umaze gukorera akayabo.
Uzarangiza Uzi:
- Uzi uko wabona ibiraka buri munsi bijyanye n’ibyo ukunda gukora., kw’isi hose kuri interineti.
- Uzi Gusaba akazi no gukorera kuri interineti.
- Uzi uburyo butandukanye wabikuzamo amafaranga uba wahembwe online.
- N’ibindi…
Iki ni igihe cyo kubyaza umwanya wawe umusaruro, ukora ibyo ukunda, uko ushaka, igihe ushakiye, ukabihemberwa neza. Iyandikishe ku mahugurwa ku buntu utangire. Kandi iyo urangije uhabwa seritifika yo kurangiza aya mahugurwa.
Amabwiriza agusobanurira uko wiga n’uko ukoresha konte yawe neza wayasanga hano: KWIGA (Ni ingenzi kuyasoma)
Course Features
- Lectures 7
- Quizzes 1
- Duration 4 Hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 309
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Untitled
Urigamo uko wakora akazi online ugakorera amafaranga aho waba uri hose, n'uburyo wayakuraho.