Nubwo ubwishyu bwo kuri interineti buri mu moko atandukanye, usanga ubwishyu bwinshi bwo kuri interineti bwifashisha amakarita mu mikorere yabwo, bityo rero ubumenyi bw’imikorere y’amakarita yo kwishyura ni ingenzi cyane mu gukora Transaction zirimo amafaranga kuri interineti.
Amakarita yo kwishyura aza mu moko menshi atandukanye, kandi akoreshwa mu buryo butandukanye, harimo kuyakoresha wishyura ibicuruzwa mu mahoteli, mu maduka, ndetse no kuri interineti. Muri aya mahugurwa urigamo amoko y’amakarita atandukanye, ndetse n’uburyo butandukanye akoreshwamo, hibanzwe cyane cyane mu buryo akoreshwa kuri interineti. Uranasangamo inama z’uburyo ukwiye gukoresha amakarita yawe kuri interineti wigengesereye ngo wirinde ubujura bubera kuri interineti.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo.
ABO RYAGENEWE
Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
ICYO UZAKURAMO
Uzarangiza iri somo Wabasha ibi bikurikira:
- -Uko wabona amakarita yo kwishyura kuri interineti
- -Uko wakwishyura kuri interineti wifashishije ikarita
- -Kohereza amafaranga kuri interineti n’ikarita yawe
- -Kwitwararika mu gukoresha ikarita kuri interineti
- -Uzi uburyo butandukanye wakoreshamo ikarita yawe
- -Guhindura Imbibi/Limits ziba ziri kw’ikarita yawe.
- -Guhaha serivise zose wifuza kw’isi ziri kuri interineti
- -Wakira seritifika iyo urangije kuryiga.
- -N’ibindi….
Course Features
- Lectures 15
- Quizzes 2
- Duration 1:30 Hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 23
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Intangiriro
Harimo incamake y'ibikubiye muri aya mahugurwa
-
Ubwishyu bwo kuri interineti
Harimo ubumenyi bw'ibanze mu byerekeye kwishyura kuri interineti muri rusange ku mbuga zose zo kuri interineti, ndetse n'uburyo butandukanye bwifashishwa kwishyura kuri interineti
-
Amakarita
Gusobanukirwa uburyo bwose wakoreshamo amakarita ya Credit na Debit Cards neza mu mutekano, ndetse no kuyakoresha kuri interineti mu buryo bwiza.