C Programming Language nirwo rurimi rw’amakode abantu bose bashaka kwiga programming baheraho, kuko nirwo rurimi rwashingiweho hakorwa izindi programming languages hafi ya zose, iyo wumva uru rurimi rwa C, izindi zirakorohera cyane kuziga. Ushaka gutangira gukora amaprogramme aha niho ukwiye guhera.
Muri aya mahugurwa ya C Programming Basics tukwigisha gukoresha C Programming Language ukora programme tubivuye imuzi, ku buryo urangiza wikoreye uduprogramme dutandukanye tugenda tukwerekeraho ingero, ndetse tukarangiza tunakoze programme yoroshye ya GUI.
Urangiza aya mahugurwa ufite fondasiyo ya programming muri rusange, ndetse tukanakugira inama y’icyo guhita ukurikizaho bitewe n’umwuga wifuza kujyamo usaba kwandika amakode, aho tukwereka programming languages zose n’icyo zimaze ku buryo uhita wihitiramo iyo gukurikizaho bitewe n’ubwoko bw’amaprogramme wifuza kuzajya ukora: Yaba ayo muri mudasobwa za windows, cg Mac cg telefone za android cg web applications, n’ibindi…
UZARANGIZA UZI IBI BIKURIKIRA:
- Programming icyo aricyo
- Ibyibanze muri programming
- Indimi za programming zitandukanye n’icyo zimaze
- Amabwiriza n’amahame ya C Programming
- Ibyibanze mu gukoresha C programming wubaka programme
- Ibikoresho bitandukanye wakoreramo programme
- Gukora programme mu rurimi rwa C Programming
- Gukora programme za GUI muri C
- N’ibindi byinshi…
INYUNGU ZO KURYIGA
- Riteguye mu rurimi wumva neza bikoroheye.
- Uhabwamo ibikoresho [Tools] bitandukanye byo gukora programme
- Usangamo inama zigufasha guhitamo ubwoko bwa programme zo gukora
- Urangiza ufite amaprogramme yawe wikoreye
- Amahugurwa wayageraho amasaha 24 /7, kandi ibyo utumvise neza usubira inyuma ukiyibutsa cg ukanatubarizamo.
- Uhabwa seritifika iyo urangije amahugurwa.
ABO RYAGENEWE
Aya mahugurwa yagenewe abantu abo aribo bose bifuza kumenya gukora amaprogramme, waba usanzwe ubizi ushaka kwiyibutsa, cg ushaka kubyiga ngo ubigire umwuga, uwo ariwe wese yatangira kuyiga akarangiza azi kwikorera programme, ateguye mu buryo bworoheye abantu bo mu ngeri zose kumva ntanumwe uhejwe.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. Kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse niyo ugize ikibazo ubarizamo ugasubizwa.
Course Features
- Lectures 34
- Quizzes 5
- Duration 10 Hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 18
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Intangiriro
-
Ibyerekeye C Programming
-
Aho gukorera
-
Hello World
-
Kwinjiza no kugaragaza amagambo
-
Data types
-
Utumenyetso
-
Amahitamo - Decisions
-
Isubiramo - Loops
-
Ibikorwa - Functions
-
Preprocessors
-
Arrays na Pointers
-
Amagambo - Strings
-
Amadosiye
-
GUI muri C
-
Umusozo