Wari wakenera kwigurira igicuruzwa cyangwa Serivise kuri interineti ariko bikakugora?
Ushaka kujya ubasha guhaha serivise zose wifuza n’ibicuruzwa ku mbuga mpuzamahanga nka amazon.com, ebay.com, aliexpress.com bikakugeraho ku giciro gito kandi utavuye aho uri?
Ushaka kujya uhahira mu bihugu byose kw’isi nko muri amerika, mu bufaransa, mu bwongereza, mu buyapani n’ahandi hose, ukaba wagurayo icyo ushaka cyose kikakugeraho wibereye aho uri?
Ese ukeneye Gucuruza ibicuruzwa byawe n’amaserivise ku rwego mpuzamahanga kuri interineti ukakira amafaranga ako kanya bitakugoye?
Ese ujya wifuza kohererezanya amafaranga n’inshuti n’umuryango ukoresheje Paypal?
Niba igisubizo ari Yego, aya mahugurwa ya “Buy & Sell on Ebay with Paypal” ni wowe agenewe.
Hafi ya serivise zose (Harimo na serivise z’ubucuruzi) bisigaye bitangirwa kuri interineti, Interineti yahinduye isi yose umudugudu muto cyane, aho ubasha kuba wagera kubyo ukeneye byose utavuye aho uri; Niba ushaka kugendana naho isi igeze ngo udatakara bigusaba ubumenyi bwo kuba wakora Transaction zitandukanye kuri interineti, nko kohererezanya amafaranga, kugura no kugurisha serivise n’ibicuruzwa kuri interineti, n’ibindi byinshi bitandukanye.
Muri iri somo rya Buy & Sell on Ebay with Paypal Tugufasha gusobanukirwa uko wagura ukanagurisha ibicuruzwa n’amaserivise kuri interineti, ndetse n’ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti, ku rwego rw’isi.
Wigamo uburyo wahahira ndetse ukanacuruza ku rubuga rw’ubucuruzi mpuzamahanga rwa ebay.com, mu buryo bwimbitse, ndetse ukanasobanurirwa byimbitse ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti hifashishijwe uburyo buzwi cyane bwa Paypal.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo. Mu kwerekana uburyo bahahira kuri interineti, tugura ibicuruzwa n’amaserivise bya nyabyo bikaza bikatugeraho kugirango uryiga arebereho urugero rufatika. Naho mu kwerekana ihererekanya ry’amafaranga, twohererezanya amafaranga kuri interineti kuri konti zitandukanye bya nyabyo kugirango uwiga arusheho kubisobanukirwa neza. Ugenda uhura n’isuzumabumenyi kubyo wize zigufasha gupima niba koko wasobanukiwe ibyo warangije kwiga.
Ndetse turangiza tunabaha inama z’ibyo mwakoresha ubu bumenyi, ku buryo urangiza kwiga uhita ubona ahantu hatandukanye ho kubibyariza umusaruro.
ABO RYAGENEWE
Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
ICYO UZAKURAMO
Uzarangiza iri somo Wabasha ibi bikurikira:
- -Guhaha no gucuruza ibyo ushaka byose kuri Ebay.com
- -Guhaha serivise zose wifuza kw’isi ziri kuri interineti wifashishije Paypal
- -Koherezanya no kwakira amafaranga kuri interineti ukoresheje Paypal
- -Gusobanukirwa amaterime akoreshwa mu bucuruzi bwo kuri interineti.
- -Gufunguza aderesi yawe muri amerika
- -Kubitsa no kubikuza amafaranga kuri Paypal.com
- -Uzi Bimwe mubyo wakora kuri interinti ukunguka cyane.
- -N’ibindi byinshi cyane…..
INYUNGU ZO KURYIGA
- -Ushobora kwihahira ibyo ushaka kw’isi hose ku biciro biri hasi
- -Ntutakaza umwanya mu guhaha kuko ibyo ukeneye ubihaha uri no mu kandi kazi
- -Serivise zirihutishwa kandi ziba zoroshye gutangwa no kwakirwa.
- -ubasha kugera kucyo wifuza cyose kw’isi hose, yaba serivise cg ibicuruzwa
- -Serivise ziratangwa amasaha 24 ku yandi!
- -Ushobora kugura igihe cyose, aho waba uri hose, waba uryamye, waba uri kurya, n’ahandi hose ushatse
- -Byorohera abacuruzi kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi, kw’isi hose.
- -Byorohereza abantu bafite impano kubona icyo gukora bagakorera amafaranga kw’isi hose
- -Byorohereza abantu koherezanya amafaranga aho baba bari hose kw’isi Kandi akagerayo ako kanya
- -Uhabwa seritifika wakoresha usaba akazi, cyane cyane nko mu bigo bya Logistics byohereza imizigo ku rwego rw’isi nka DHL, Fedex n’izindi, cg ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri interineti nka kaymu.com, n’ibindi byinshi cyane.
- -Wakwihangiramo imirimo itandukanye ugasezerera ku bushomeri.
- -N’ibindi byinshi……..
Course Features
- Lectures 45
- Quizzes 3
- Duration 3 hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 17
- Certificate Yes
- Assessments Yes
-
Intangiriro
Intangiriro yerekana incamacye y'ibiri bwigwe muri aya mahugurwa
-
Ubucuruzi kuri interineti
Harimo ubumenyi bw'ibanze ku bijyanye n'ubucuruzi kuri interineti, kugura no kugurisha kuri interineti muri rusange.
-
Ebay
Harimo ubumenyi bwimbitse bwo gukoresha ebay neza, guhera ku kwiyandikishaho, guhahiraho neza, kwirinda ubujura kuri interineti ndetse ukanasubizwa amafaranga iyo havutse ibibazo, n'ibindi byinshi.
- Ebay ni iki?
- Kwiyandikisha kuri Ebay
- Gushyiramo aderesi
- Uko wabona aderesi
- Aderesi zo hanze
- Kwandikamo aderesi neza
- Gushyiramo uburyo bwo kwishyura
- Gushakisha neza icyo ukeneye
- Izindi mbuga za Ebay
- Kugenzura Igicuruzwa mbere yo kugura
- Kondisiyo z’ibicuruzwa
- Amalisiti
- Kurangiza Kugura
- Kwakira ibyo wahashye byahageze
- Cyamunara
- Gucuruza kuri Ebay
- Gukemura Ibibazo
- Umusozo kuri Ebay
- Umwitozo kuri Ebay
-
Paypal
Gusobanukirwa neza uko paypal ikoreshwa mu buryo bwimbitse, wishyura cg wishyuza kuri interineti; Wohereza, ukakira, ndetse ukanabikuzaho amafaranga yawe, n'ibindi byinshi biyerekeye.
- Paypal
- Impamvu wakoresha paypal
- Gufungura Konti ya Paypal
- Kwemeza imeyili ya Konti
- Ibigize Paypal
- Gushyiramo amakarita na Banki
- Kohereza no kwakira amafaranga
- Gusaba Amafaranga
- Ibiciro
- Kubikuza Amafaranga
- Kubikuza na MPESA
- Lisiti y’ibyakozwe
- Ibyerekeye Transaction
- Gusubizwa Amafaranga
- Ubwishyu Buhoraho
- Gukemura Ibibazo
- Gukoresha Konti imwe muri benshi
- Buto zo kwakira amafaranga
- Paypal kuri Telefone
- Gufunga Konti
- Umwitozo kuri Paypal
-
Umusozo
Umusozo ku mahugurwa ya Ebay tureba aho twabikoresha bikatubyarira inyungu.