Gahunda ya Affiliate ya sobanuka.com ni uburyo bwo guha komisiyo abantu basangiza cg bakamenyesha ibicuruzwa n’amaserivse byacu ku bandi, Iyo ufunguje konti ya affiliate ku rubuga rwacu rwa sobanuka.com, uhita uhabwa Link yawe bwite uzajya usangiza abandi bose wifuza: nk’inshuti, umuryango, abo mukorana, abo mw’igana, n’abandi bose; ukoresheje imbuga nka whatsapp, facebook, twitter, emails, websites, n’ahandi hose ushobora gutangira iyo Link yawe yihariye ifasha systeme yacu ya affiliate kumenya ko ari wowe wohereje umuntu waje ku rubuga rwacu. Ndetse referral tracking cookie imaramo iminsi 30, ku buryo umuntu wakanze kuri link yawe rimwe aba akikubarwaho mu gihe cy’iminsi 30 niyo atakongera kwirirwa anyura kuri Link yawe muri iyo minsi.
Iyo umuntu anyuze kuri link yawe bwite aza ku rubuga rwacu akagira icyo agura, uhita uhabwa komisiyo ya 20% ku mafaranga yaba yishyuye yose. Iyo winjiye muri konti yawe ya affiliate uhita usangamo amafaranga yose umaze kwinjiza kubo wazanye ku rubuga rwacu bakagura bose, ubwo ugategereza ku cyumweru ayo mafaranga tukazayohereza kuri konti yawe ushaka ya banki cg kuri mobile money, mu manyarwanda. Uko wohereza benshi niko amafaranga yikuba akaba menshi.
Muri konti yawe ya Affiliate niho usanga Link yawe bwite yo kuba wasangiza abandi; ndetse ushobora no gukoreramo izindi links z’amapaji atandukanye yo kuri uru rubuga bitewe n’ibyo wifuza gusangiza abandi; urugero niba wifuza gusangiza abantu amahugurwa ya “Internet Transanctions” ukanyura muri konti yawe ya affiliate ugashyiramo link yayo ikagukorera indi link yawe yihariye yayo mahugurwa akaba ariyo uzajya usangiza abandi, yabazana ku rubuga bakishyura ubwo ukaba winjije amafaranga nawe. Muri konti yawe ya affiliate uba ureba abakanze kuri iyo link bose uko bangana n’aho baturutse, ndetse ukanabasha kureba umubare w’abaguze uko ungana n’ibyo baguze, ukanareba ayo winjije yose ku baguze uhita uyahabwa ako kanya.
Iyo Hari igicuruzwa cg Serivise nshya dushyize ku rubuga rwacu, duhita tumenyesha abaffiliates bacu bose kuri email zabo, kugirango bamenye ko nabyo bihari batangire kubisangiza abandi.
IBIBAZWA KENSHI
GUFUNGUZA KONTI
Gufunguza konti ya affiliate usabwa kuba ufite konti mu rubuga rwa sobanuka.com, wakora ibi bikurikira kugirango uyifunguze.
- Funguza konti kuri sobanuka.com ukanze buto ya IYANDIKISHE, maze wuzuzemo ibisabwa ukande SIGN UP [Niba usanzwe ufite konte mu rubuga iyi ntambwe uyisimbuke, ahubwo winjire muri konti yawe.]
- Jya ku rubuga hasi (footer), urebe umutwe wa LINKS, ukande kuri affiliate
- Uzuza ibisabwa ukande REGISTER
- Utegereze konti yawe yemezwe (uzabimenyeshwa muri imeyili), ikindi gihe nuyigarukaho unyuze kuri affiliate uzahita ugezwa muri konti yawe ya affiliate aho urebera Link yawe bwite yo gusangiza abandi, unahasange n’ibindi byose bya gahunda ya affiliate.
Iyo ufite konti ya affiliate ku rubuga rwa sobanuka.com, wakora ibi bikurikira kugirango ubashe kuyigeramo urebe Link zihariye zawe, ndetse n’andi makuru ajyanye na konti ya affiliate yawe nk’abakanze kuri link yawe, amafaranga winjije n’ibindi.
AMAFARANGA
Iyo hari umukiriya uguze icyo aricyo cyose ku rubuga rwacu yahageze anyuze kuri link yawe uhabwaho 20% y’ibyo aguze byose. Naho iyo uri umufatanyabikorwa uhabwa 30% . Amafaranga winjije yose uhita uyabona muri konti yawe ya affiliate.
Buri muntu ukanze kuri Link yawe bwite akagera ku rubuga rwacu akagira icyo agura uhita uhabwaho komisiyo ako kanya, kureba ayo winjije ujya muri konti yawe ya affiliate, ubundi ugakanda kuri Referrals, ubonamo lisiti y’abaguze banyuze kuri link yawe, ibyo baguze, ndetse n’ayo winjije. Ushobora no kubirebera muri Statistics byose hamwe.
Buri ku cyumweru tureba abazanye abakiriya, tukareba n’amafaranga binjije muri icyo cyumweru, tukayaboherereza yose kuri konti zabo baba baduhaye.
Ushobora guhitamo kohererezwa amafaranga kuri izi konti zikurikira:
- MTN Mobile Money
- EQUITY Bank
- Paypal
- Payoneer
Nta mbibi/limit ziri kubantu wazana, wazana umubare wose ushoboye, kuri buri umwe uzanye uhabwaho komisiyo.
GUKORESHA KONTI
Buri muntu uri muri gahunda ya affiliate kuri sobanuka.com aba afite link yihariye ifasha urubuga kumenya uwazanye umukiriya uwo ariwe, iyo ugeze muri konti yawe ya affiliate, link ya mbere ubona ukinjiramo ahanditse Your referral URL niyo ufata ukajya uyisangiza abandi, iyo hagize uyinyuraho akaza ku rubuga akagira icyo agura, uhita uhabwa komisiyo ya 20% kubyo aguze byose.
Hari igihe ushobora kwifuza gusangiza abandi igicuruzwa runaka kihariye ku rubuga, atari urubuga rwose muri rusange. Icyo gihe icyo gicuruzwa ugikorera Link yawe yihariye akaba ariyo usangiza abandi, ku buryo iyo bayikanzeho ihita ibageza kuri icyo gicuruzwa ako kanya kandi urubuga rukamenya ko ari wowe uhabagejeje ugahabwa komisiyo ya 20% haramutse hagize ukigura.
Gukora Link y’igicuruzwa kihariye winjira muri konti yawe ya affiliate bisanzwe, ubundi ukareba ahanditse Page URL ugashyiramo LINK y’icyo gicuruzwa aho kiri ku rubuga rwacu, wanabishaka Ukakita izina ahanditse Campaign Name (optional) , ubundi ugakanda kuri Buto ya GENERATE URL, uhita uhabwa Link yawe yihariye kuri icyo gicuruzwa ahanditse Referral URL akaba ariyo usangiza abandi ubazana kuri icyo gicuruzwa ako kanya.
Kugirango umenye abantu bose wazanye ku rubuga rwacu, ujya muri konti yawe ya affiliate, ubundi ugakanda kuri visits , uhita ubona abasuye Link zawe bose n’igihe bazisuriye, ndetse wanakanda kuri Statistics ukarebera umusaruro wawe wose hamwe.
Umuntu wese wakanze kuri link yawe ikamugeza ku rubuga rwacu akubarwaho igihe aramutse agize icyo yishyura cyose, ndetse referral tracking cookie ifasha systeme yacu kumenya ko ari wowe wamuzanye igihe cyose yazagarukira mu minsi 30 n’iyo yaba agarutse atanyuze kuri link yawe izindi nshuro.
Link yawe bwite ushobora kuyisangiza ahantu hose ushaka ubona hashobora kubyara umusaruro, nko ku rubuga rwawe, kuri whatsapp, kuri imeyili, kuri sms, kuri facebook, kuri twitter, kuri televiziyo, n’ahandi hose hashoboka. Ndetse ushobora no kubibwira abantu ku munwa ukabafasha ukabahahira ku rubuga unyuze kuri Link yawe.
Muri iyi gahunda ya affiliate tubakorera Amafoto atandukanye ya PNG, JPG, GIF yo gusangiza abandi kuri website zanyu. Ndetse harimo na text wafata ugasangiza abandi kuri Whatsapp n’ahandi hose ushaka.
Icyo ukora ni ukujya muri affiliate Area yawe, ugakanda kuri Creatives, uhita ubona ibyo wasangiza abandi biba birimo, ugakoporora code z’amafoto ukazishyira kuri website yawe(Affiliate Link yawe yiyongeraho automatically), ndetse ukaba wanakoporora amagambo arimo ukayasangiza abandi aho ushaka. Ushatse n’amafoto wayafata ukayasangiza abandi n’ahandi hatari kuri website yawe gusa.